Ibitaro byabonye igikoni kigezweho
Kuva ku ya 2 Gashyantare 2026 Ibitaro by'Akarere bya Remera-Rukoma byabonye igikoni kigezweho kigaburira abarwayi n'abarwaza ku buntu naho abakozi b’ibitaro n’abandi bagana ibyo bitaro bo bazajya biyishyurira. Icyo gikoni kikaba gifite ubushobozi bwo gutanga amafunguro 3000 ku munsi cyubatswe ku bufatanye bwa sosiyete ya Solid' Africa, Minisiteri y'Ubuzima, EPR Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.Iki gikorwa cyishimiwe n’abarwayi n'abarwaza kubera amafunguro ashimishije kibaha gatatu ku munsi.
