Ishami ryo Kwita ku Ndembe n鈥橧mbangukiragutabara mu Bitaro by鈥橝karere bya Remera-Rukoma ni ishami ritanga ubuvuzi bwihutirwa ku rwego rwa mbere (Level One) kandi rikora amasaha 24 kuri 24, iminsi yose y鈥檌cyumweru. Iri shami rihorana abakozi bahagije barimo umuganga umwe n鈥檃baforomo batatu kugira ngo serivisi z鈥檜butabazi bwihutirwa zitangwe igihe cyose.Serivisi zitangwa ni:
路 Gusuzuma no kwakira abarwayi (Consultation)
路 Ubuforomo n鈥檜buvuzi bw鈥檌banze (Nursing care and treatment)
路 Kubaga byoroheje (Minor surgery)
路 Gutanga ubutabazi bwo kuzahura ubuzima bw鈥檃barembye (Resuscitation)
路 Kwita ku barwayi bafite ibikomere by鈥檜bushye (Care for burn patients)
Abarwayi bose bagezwa muri iri shami cyangwa barisaba serivisi z鈥檜butabazi bwihutirwa babanza gusuzumwa n鈥檜muganga. Nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwa mbere boherezwa mu mashami akwiye hashingiwe ku ndwara cyangwa ikibazo cy鈥檜buzima bafite.
Iri shami rifite ibitanda icyenda byo kwakiriraho no kuvuriraho abarwayi, harimo ibitanda bibiri byagenewe abarwayi barembye cyane bakeneye ubutabazi bwihuse bwo kuzahura ubuzima.Rifite kandi icyumba kimwe cyagenewe abarwayi bafite ibibazo by鈥檜buzima bidakomeye cyane.
Ku bijyanye n鈥檌mbangukiragutabara, dutanga serivisi zo gutwara indembe n鈥檃barwayi bakeneye ubutabazi bwihuse mu buryo bwihuse, bwizewe kandi butekanye. Iyi serivisi ifasha abaturage kugera ku buvuzi ku gihe binyuze mu gutabara byihutirwa, koroshya ihererekanywa ry鈥檃barwayi hagati y鈥檌nzego zitandukanye z鈥檜buvuzi, no gushyigikira ubudahagarara bw鈥檜buvuzi hifashishijwe serivisi zinoze zo gutwara abarwayi mbere yo kugera kwa muganga no hagati y鈥檌bigo nderabuzima n鈥檌bitaro.
Intego y鈥檌ri shami ni ugutanga serivisi z鈥檜buvuzi bwihutirwa zizewe, zitangirwa igihe, kandi zifite ireme, mu buryo bwubahiriza uburenganzira bw鈥檜murwayi, bumwubaha kandi bwita ku muco n鈥檌ndangagaciro bye.
