Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abajyanama b'Ubuzima

Abajyanama b'ubuzima

Ubuzima Bwawe Butangirira Mu Rugo

Abajyanama b'Ubuzima bahari kugira ngo babashyigikire, babahe ubujyanama n'ubumenyi ku buzima, kandi babafashe kugera kuri serivisi z'ubuvuzi mukeneye.

Abajyanama b'Ubuzima (Community Health Workers/CHWs) ni abaturage batoranywa mu muryango mugari batuyemo, bagahabwa amahugurwa y'ibanze mu by'ubuzima kugira ngo bafashe abaturage kubona serivisi z'ubuzima no gukumira indwara. Bakorera hafi y'ingo z'abaturage kandi baba ari ihuriro hagati y'abaturage n'ibigo nderabuzima.

Mu Rwanda, buri mudugudu usanzwe ugira Abajyanama b'Ubuzima batoranyijwe n'abaturage kandi bakorana bya hafi n'Ikigo Nderabuzima (Health Center) kiri mu gace.

Inshingano z'Abajyanama b'Ubuzima mu gace gakorerwamo n'Ibitaro by'Akarere (Hospital Catchment Area)

Nubwo bakorana cyane n'Ibigo Nderabuzima, ibikorwa byabo bifasha n'Ibitaro by'Akarere kuko ari byo byakira abarwayi boherejwe bakeneye ubuvuzi bwisumbuyeho. Inshingano zabo zirimo:

  • Gukangurira abaturage kwirinda indwara no kubigisha imibereho myiza n'isuku.
  • Gukurikirana ubuzima bw'ababyeyi batwite, kubashishikariza kwipimisha kwa muganga no kubyarira kwa muganga.
  • Gukurikirana ubuzima bw'abana, harimo gukingirwa, imikurire, imirire no kurwanya igwingira.
  • Kuvumbura hakiri kare abarwayi bafite ibimenyetso by'indwara zitandukanye no kubohereza ku Kigo Nderabuzima cyangwa ku Bitaro igihe bibaye ngombwa.
  • Gutanga ubuvuzi bw'ibanze ku ndwara zimwe na zimwe nk'izo abana bakunze kurwara (Community Case Management).
  • Gukurikirana abafite indwara zidakira no kubashishikariza gukomeza imiti no kwisuzumisha.
  • Gukusanya amakuru y'ubuzima no kuyageza ku Kigo Nderabuzima.
  • Gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta z'ubuzima, nko gukingira, gahunda z'imirire, ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), n'ibindi.
  • Gutanga ubujyanama ku buzima bw'imyororokere n'igenamigambi.
  • Gufasha mu gutahura no gutanga amakuru ku byorezo, kugira ngo hafatwe ingamba vuba.

Uruhare rwabo ku Bitaro by'Akarere

Abajyanama b'Ubuzima ni ingenzi cyane ku Bitaro by'Akarere kuko:

  • bafasha gukumira indwara mbere y'uko zikomera;
  • bohereza abarwayi ku gihe, bikagabanya ubukana bw'indwara;
  • bakurikirana abarwayi basubiye mu ngo nyuma yo kuvurirwa kwa muganga;
  • batanga amakuru afasha ibitaro n'inzego z'ubuzima gutegura neza gahunda zo kwita ku baturage.

Muri make, Abajyanama b'Ubuzima ni umusingi wa serivisi z'ubuvuzi z'ibanze (Primary Health Care). Ni bo batuma ubuvuzi bugera ku baturage aho batuye, kandi bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bw'abaturage bo mu gace gakorerwamo Ikigo Nderabuzima n'Ibitaro by'Akarere.

Umugenzuzi w'Abajyanama b'Ubuzima