Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UMUYOBOZI MUKURU MUSHYA YATANGIYE AKAZI KU MUGARAGARO

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026 saa 8h30 mu Bitaro by’Akarere bya Remera-Rukoma habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro akazi k’Umuyobozi Mukuru(DG) mushya w’ibitaro Dr. Emmanuel BYAMUKAMA.Uyu muhango wayobowe na Rev. BIZIMANA Nk. Jerome Umuyobozi wa EPR Presbytery ya Remera-Rukoma, akaba ari we wari uhagarariye Itorero EPR nyir’ibitaro bya Remera-Rukoma bicungwa ku bufatanye na Leta.

              Dr. Emmanuel BYAMUKAMA

Umuhango witabiriwe n’abakozi bose b’ibitaro bakaba bakiriye Umuyobozi Mukuru mushya kandi bamwifuriza imirimo myiza, ubuyobozi bwiza n’intsinzi mu nshingano nshya yahawe.Ibitaro by’Akarere bya Remera-Rukoma bikomeje kwiyemeza gutanga serivisi z’ubuzima zinoze, zishingiye ku bufatanye, ubwitange n’imikoranire myiza hagati y’abakozi, ubuyobozi, Itorero EPR na Leta.