Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Igikorwa cyo kuvura indwara z’amenyo n’iz’akanwa kirimo kubera mu Bitaro by’Akarere bya Remera-Rukoma.

Igikorwa cyihariye cyo kuvura amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa kirimo kubera mu Bitaro by’Akarere bya Remera-Rukoma. Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 8 Nzeri 2026, kikazasozwa ku itariki ya 18 Nzeri 2026.

Ku bufatanye n’Umuryango Oral Health Foundation Rwanda (OHFR), abitabiriye iki gikorwa barahabwa serivisi zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’amenyo n’akanwa, zirimo gusuzuma amenyo, gukura amenyo arwaye, guhoma amenyo, koza no gusukura amenyo, ndetse no gutanga inama zijyanye no kwita ku buzima bw’akanwa n’amenyo.